Karisimbi Event isanzwe itegura ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro yateguye irushanwa ry’umukino wa Billard mu rwego rwo gukomeza gukundisha abanyarwanda uwo mukino.
Iri rushanwa biteganyijwe ko izaba Ku wa 15 Nzeri 2023 aho abahanga muri uyu mukino bazahatanira muri Great Hotel yo mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Umukino wa billard ni umwe mu mikino ikinirwa ku meza, akenshi ugakinirwa mu tubari, abantu bari gusoma agacupa.
Uyu mukino ukunzwe n’abantu benshi mu Rwanda ariko ugasanga bamwe bumva ko ari uwo kwidagadura cyane ku bantu baba bagiye gusoma ako gacupa mu kabari.
Emmanuel Mugisha, umuyobozi wa Karisimbi Events yateguye iki gikorwa yatangarije AHUPA Radio koko iri rushanwa rizafasha abakinnyi kwitwara neza muri uyu mukino no kuzamura urwego rwabo rw’imikinire.
Biteganyijwe ko hazahembwa abakinnyi batatu ba mbere. Uzegukana irushanwa azahabwa ibihumbi mirongo itanu, uwa kabiri mirongo itatu, uwa gatatu ahabwe ibihumbi 20 frw.
Abashaka guhatana muri uyu mukino, baba abasore cyangwa inkumi bagomba kwiyandikisha bakishyura Frw 10 000 binyuze kuri numero 0788390892.